Ibitaramo bye byatangaje benshi i Nairobi n'i Kigali - Menya umunyarwenya Dave Chappelle - BBC News Gahuza (2024)

Ahavuye isanamu, Lester Cohen/Netflix

Amatike y’igitaramo cy’uyu munyarwenya w’Umunyamerika yashize mu gihe cy’amasaha abiri gusa atangiye kugurishwa ‘online’ mu gitaramo kitigeze cyamamazwa yaraye akoreye i Nairobi muri Kenya kuwa gatatu nijoro.

Ubu biravugwa ko akurikijeho i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa kane.

Aha naho amatike yahise ashira mu mwanya muto atangiye kugurishwa nk’uko ikinyamakuru The New Times kibivuga, tike imwe yo kwinjira yari yashyizwe ku 200,000Frw (hafi 200USD) mu gitaramo iki kinyamakuru kivuga kibera muri imwe muri ‘restaurant’ zikomeye i Kigali.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Dave Chappelle yakoze ibitaramo i Abu Dhabi muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu, ntabwo byari byatangajwe mbere ko azakora ibitaramo no muri Kenya, no mu Rwanda, uburyo hano amatike y'ibitaramo bye yaguzwe vuba cyane byatangaje abantu benshi.

Kwamamaza

David Khari Webber Chappelle, uzwi cyane nka Dave Chapelle, ni umukinnyi wa filimi akaba n’umunyarwenya uri mu bakomeye cyane muri Amerika no ku isi mu gusetsa mu bitaramo, ibiganiro na filimi.

Muri byendagusetsa ze, uyu mugabo w’imyaka 50 aganira atebya ku bintu birimo ivanguramoko, imico y'abantu, imibonano mpuzabitsina, ibiyobyabwenge, politike no kwamamara.

Abakunzi be muri Africa bamuzi ahanini kubera filimi zitandukanye yagaragayemo n’ibiganiro bya Netflix. Ku wa gatatu nijoro ni ubwa mbere yari akoreye igitaramo muri Kenya, kandi byitezwe ko biza kuba ari ubwa mbere aba akoreye igitaramo mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa kane.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Skip podcast promotion and continue reading

Ikiganiro cy’abagore

Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane

End of podcast promotion

Ikigo cy’ibigendanye n’umuco cya Amerika kizwi nka Kennedy Center kivuga ko Dave Chapelle ashobora kuba ari we munyarwenya wazungurutse henshi mu bitaramo byo gusetsa abantu kuko yitabiriye ibirenga 1,600 ahatandukanye ku isi kandi amatike y’ibitaramo bye “agashira mu gihe cy’iminota atangajwe”.

Kennedy Center ivuga ko Chapelle akibona ko afite impano yo gusetsa yahise yiha intego. Ku myaka 14 gusa ari umunyeshuri mu ishuri ry’ubugeni ry’i Washington DC, umujyi yakuriyemo, yatyaje impano ye hakiri kare.

Nubwo yatangiye mbere yaho, guhera mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, Dave Chappelle nibwo yatangiye kwamamara mu mashusho ya za byendagusetsa yerekanwaga kuri za televiziyo muri Amerika.

The Chappelle Show cyo mu 2003 ni kimwe mu biganiro bye byakunzwe cyane, ndetse bivugwa ko ari kimwe mu biganiro bya Televiziyo byagurishijwe cyane kurusha ibindi kuri DVD muri Amerika.

Mu 2017, ubwo we yavuze ko yizihizaga imyaka 30 akina ‘comedy/comedie’, Dave yasohoye uruhererekane rw’ibiganiro byo gusetsa rwari rutegerejwe cyane kuri Netflix. Niko kandi yakoraga ibitaramo byahuruzaga imbaga y’abantu mu mwanya muto cyane bigitangazwa.

Nta telephone, nta camera mu bitaramo bye

Chappelle yabaye umwe mu bahanzi ba mbere batangiye gukoresha uburyo bwifashisha ikoranabuhanga bugatuma uwaje mu gitaramo cye adashobora gufata amajwi cyangwa amashusho.

Mu buryo buzwi nka ‘no-phone policy’, Chapelle akorana n’ikigo cy’ikoranabuhanga kitwa Yondr, iki kivuga ko gitegura ahantu umuntu adashobora gukoresha telephone kandi nta wuyimwambuye.

Mu gitaramo yakoreye i Nairobi mu ijoro ryo ku wa gatatu, abakitabiriye nyuma ku mbuga nkoranyambaga batangaje ko winjiraga bakaguha 'agakapu gato' ushyiramo telephone yawe n’ikindi gikoresho cyose gishobora gufata amajwi cyangwa amashusho, maze ugakomeza.

Ikinyamakuru Fox5 kivuga ko umuntu wese ujya mu gitaramo cya Dave Chapelle telephone ye ishyirwa muri ako kantu gafungurwa gusa n’itsinda rya Yondr.

Gusa ushaka gukoresha telephone ye hagati mu gitaramo ajya ahantu habugenewe ako ‘gakapu’ kagafunguka akayikoresha, yarangiza akabona gusubira mu gitaramo.

Ibinyamakuru byo muri Amerika bivuga ko abandi bahanzi nka Alicia Keys, na Tracy Morgan na bo batangiye gukorana na Yondr abantu bakaza mu bitaramo byabo ariko ntibakoreshe telephone.

Hano ikiba kigamijwe ahanini ni ukurengera ibihangano by’aba bahanzi kugira ngo bidasakazwa ku mbuga nkoranyambaga, bitiganwa, cyangwa ngo bicuruzwe n’abandi.

Ikigo Yondr kivuga ko ku bahanzi “biba byiza cyane gutaramira abantu bahari byuzuye, aho kuba barimo kwandika ubutumwa cyangwa bafata amashusho yawe”.

Abitabira igitaramo cye i Kigali na bo uyu munsi bashobora guhura n’iri koranabuhanga ntibabashe gufata amashusho mu gitaramo cya Dave Chapelle.

Aba 'mu cyaro' aho kuba Hollywood

Nyina wa Chappelle, Yvone Seon, inzobere akaba n’umwalimu mu bijyanye na Africa n’imibereho y’Abanyamerika b’Abanyafurika, ni umwe mu banyamerika bakoreye leta ya minisitiri w’intebe Patrice Lumumba muri Congo imaze kubona ubwigenge.

Dave Chapelle ni umuherwe, umutungo we ubarirwa muri miliyoni zirenga 70 z’amadorari y’Amerika nk’uko bivugwa na Forbes Magazine. Ariko uyu mugabo winjiye mu idini ya Islam ataragira imyaka 20 abayeho ubuzima budashashagirana nk’ubw’ibyamamare byo ku rwego rwe.

Avuga ko aba mu rugo rwo 'mu cyaro' muri leta ya Ohio muri Amerika, aho abana n’umugore we Elaine Chappelle. Bivugwa ko aba bombi bashakanye mu 2001 ariko nta birori bizwi by’ubukwe bwabo byabonetse mu binyamakuru bikomeye.

Muri kimwe mu biganiro bye byo gusetsa, Dave yavuze ko kuba i Ohio bimuha amahoro kurusha kuba i Hollywood. Dave akiri muto avuga ko yajyaga kuba muri Ohio kwa se nyuma y'ubuzima bw'amashuri i Washington DC aho yabanaga na nyina.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Umugore we Elaine abayeho ubuzima bwite cyane, ni gacye aboneka ari mu bitaramo by’umugabo we, kandi we n’umugabo we ntibakunda gutangaza imibereho yabo.

People Magazine ivuga ko Dave na Elaine bafitanye abana batatu; abahungu babiri Sulayman na Ibrahim, n’umukobwa wabo Sanaa Chappelle.

Chapelle yigeze kunengwa ko mu byo yavuze no mu gusetsa kwe yibasiye abantu b’amahitamo njyabitsina atandukanye n’amenyerewe, abazwi nk'aba - LGBT.

Mu 2021, mu kiganiro kuri Netflix kitwa ‘The Closer’, yabwiye abagikurikiye ko “igitsina (gabo cyangwa gore) ari ndashidikanywaho”, mu gihe mu kindi kiganiro ‘Sticks and Stones’ yavuze ko abantu bahinduye ibitsina byabo “bateye urujijo”.

Ibi bitekerezo bye byarakaje cyane ab’amahitamo njyabitsina atandukanye n’amenyerewe, n’abaharanira uburenganzira bwa bo.

Mu 2022 bimwe mu bitaramo bya Dave Chappelle muri Amerika byahagaritswe mbere gato y’uko biba kubera ibyo yatangaje.

Ibi ariko ntibyakuyeho gukomeza kwamamara kwe ahatandukanye ku isi, ubu kongeye kugaragarazwa n’uburyo abantu baguze mu mwanya muto amatike y’ibitaramo bye i Nairobi n’i Kigali, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byaho.

Ibitaramo bye byatangaje benshi i Nairobi n'i Kigali - Menya umunyarwenya Dave Chappelle - BBC News Gahuza (2024)

References

Top Articles
Latest Posts
Article information

Author: Aron Pacocha

Last Updated:

Views: 6321

Rating: 4.8 / 5 (68 voted)

Reviews: 83% of readers found this page helpful

Author information

Name: Aron Pacocha

Birthday: 1999-08-12

Address: 3808 Moen Corner, Gorczanyport, FL 67364-2074

Phone: +393457723392

Job: Retail Consultant

Hobby: Jewelry making, Cooking, Gaming, Reading, Juggling, Cabaret, Origami

Introduction: My name is Aron Pacocha, I am a happy, tasty, innocent, proud, talented, courageous, magnificent person who loves writing and wants to share my knowledge and understanding with you.